Print

WhatsApp: Hari Gukusanywa inkunga ya Ndahimana wambaye kambambili agiye gusezerana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 December 2018 Yasuwe: 4345

Ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 nibwo ku mbugankoranyambaga hakwirakwiye ifoto ya Ndahimana n’ umugore we basezerana imbere y’ amategeko. Ubu bukwe bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga Ndahimana Narcisse atuye mu mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare.

Iyi foto yakoze bamwe ku mutima kuko Ndahimana yagaragaye yambaye imyenda iciriritse cyane n’ inkweto za kambambili ubusanzwe zikoreshwa mu bwogero.

Nyuma y’ uko iyi foto ikwirakwiye ku mbugankoranyambaga itangazamakuru ryasuye uyu muryango umaze imyaka 9 ubana risanga n’ ubusanzwe ubayeho nabi.

Ndahimana yavuze ko yagiye gusezerana baburaye, bavayo nabyo kurya bafite. Yarwaye akiri muto, afite ubundi burwayi ku mubiri we ari nabwo bwatumye yambara kambambili agiye gusezerana, kuko nubwo ari umukene, atari gushobora kwambara inkweto n’iyo aba anazifite.

Ndahimana ngo ntiyatewe ipfunwe no kwambara imyenda asanganwe kandi agiye gusezerana, kuko nta bundi bushobozi yari afite ngo wenda akodeshe ikositimu nk’abandi.

Mutuyemariya Consilie yavuze ko ariwe uca inshuro akagaburira umugabo we akoresheje akayiko. Ndahimana yabwiye itangazamakuru ko yasanze nta yindi mpano yaha umugore we umaze imyaka 9 amwitaho.

Umuryango wa Ndahimana uba mu nzu yasigiwe na nyirakuru washyizwe mu kiciro cya 3 cy’ ubudehe.

Ubuzima bubabaje uyu muryango ubayemo bwatumye bamwe mu bamenye iyi bashyiraho itsinda rya WhatsApp ‘Dufashe Ndahimana’ rigamije gufasha umuryango wa Ndahimana ukeneye yohereza ubutumwa kuri 0788753543.

Inkuru irambuye kanda hano : Ndahimana wasezeranye imbere y’ amategeko yambaye kambambili yavuze icyabimuteye.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Anastase Shyaka yashimiye itangazamakuru avuga ko umuryango wa Ndahimana ugiye gufashwa.

Yagize ati “ Mwakoze nkuru ya Ndahimana na Mutuyemariya. Akarere ka Muhanga bagiye kubagoboka byihuse. Leta y’ u Rwanda yashyizeho inkunga y’ingoboka ngo twunganire nk’aba. Nibyo hari ibigomba kunozwa mu byiciro by’ubudehe. Intego yabyo ni ukuva mu bukene no kwigira”


Comments

Rukundo 3 December 2018

Ni ukuri abantu bagiye gufasha Ndahimana Imana izabaha umugisha.


Fiancre 3 December 2018

Umuryang.rw murakoze kuduha who twanyuza imfashanyo ya Ndahimana, iyi nkuru nari narayibonye ariko mbura aho mpera mufasha.


lamiko 3 December 2018

akagali numurenge batuyemo kobitamutabarije se abayobozi bikigihe nugucungana nushahara mtakazi bagikora