Print

Luka Modric yegukanye Ballon d’Or ahagarika ubwami bwa Messi na Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2018 Yasuwe: 1156

Nyuma y’imyaka 10 Cristiano Ronaldo na Messi bayoboye isi muri ruhago ndetse barigaruriye Ballon d’Or,bahagaritswe na Luka Modric usanzwe ukina mu kibuga hagati wafashije eal madrid kwegukana UEFA Champions League inshuro 3 yikurikiranya ndetse afasha Croatia kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka yayo.

Uko abakinnyi bakurikiranye:

Modric akimara guhabwa iki gihembo yagize ati “Mfite ibyishimo bikomeye ntabasha gusobanura.Nkiri muto nari mfite inzozi zo kuzakinira amakipe akomeye ngatwara ibikombe.Ballon d’or irenze inzozi z’umuntu.Sinabyizera.Mu myaka maze nkina nakoresheje imbaraga nyinshi no kwihangana kuko nari nzi ko nta kintu cyoroshye.

Mu bihe bigoye uba ugomba kugira umurava ariko nari mbiza ko biba bikomeye kugera ku byiza,ariko vuba cyangwa kera amahirwe araza kandi uba ugomba kuyakira.Iki gihembo ndacyegukanye ngiye mu mateka y’abagitwaye.Biranshimishije cyane.

Modric yagize amajwi 753 akurikirwa na Cristiano Ronaldo wagize amajwi 453 mu gihe Antoine Griezmann yagize amajwi 414 ku mwanya wa 4.Lionel Messi yaje ku mwanya wa 5 n’amajwi 280.

Uyu mwaka Modric yegukanye Ballon d’Or itangwa na France Football,FIFA The Best ndetse n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza i Burayi.

Nkuko byari byitezwe Kylian Mbappe niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu batarengeje imyaka 21,Kopa Trophy,muri ibi birori byabereye ahitwa Grand Palais mu mujyi wa Paris aho Ronaldo na Messi batitabiriye.