Print

Umurundi w’ imyaka 22 yateze na bagenzi be amira ikwanga riramuhitana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 December 2018 Yasuwe: 2473

Byabereye ntara ya Bujumbura rural kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018. Nduwayo asize umugore n’abana babiri, akaba yari afite imyaka 22.

Ndakoraniwe Vianney, umuvandimwe wa Nduwayo Desire ari kumwe n’undi mugabo utaramenyekana, bateze ko ashobora kurya ikwanga yose ayiciyemo ibice bibiri gusa.

Abayobozi bo mu nzego z’ ibanze aho uyu mugabo Nduwayo yari atuye bavuze ko yamize igice cya mbere icya kabiri kikamuhagama.
Bagize bati "Nduwayo Desire yapinze na mwenewabo n’undi mugabo ko aramutse amaze ikwanga amize kabiri gusa amuha amafaranga ibihumbi cumi by’amarundi (10 000 fbu). Yamize igice cya mbere, icya kabiri kiramuniga. Twagerageje kumutabara biranga. Duteruye ngo tujyane kwa muganga, twasanze yamaze guca."

Umuyobozi w’ ako gace Nibyabandi Aloys yavuze ko izi ari ingaruka zo kuba hari Abarundi birirwa bicaye ntacyo bakora.

Ikwanga imwe ipima nk’inusu. Ikwanga irishwa imboga cyangwa inyama.

Ikwanga ikorwa ite?
Gutonora imyumbati, Kuyinika icyumweru cyose kugira havemo ubusharire,Kuyanika ikumuka, Gusekura mu isekuru, Kwarura byafatanye ukabishyira mu rukoma rubabuye neza ushira, Ukotsa.


Comments

makoti 5 December 2018

Hahahahaha. Inda ndende yishe nyiraho