Print

ShaddyBoo yamaganiye kure abavuga ko yisize Mukorogo

Yanditwe na: Muhire Jason 4 December 2018 Yasuwe: 3330

Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na Police y’uRwanda yatangiye igikorwa cyo guca amavuta azwi nka Mukorogo mu maduka atandukanye acuruzwa amavuta ,bamwe mu bayacuruza babwiwe ko ayo mavuta ari mabi kandi agira ingaruka mbi ku buzima bw’abayakoresha niko kubyumva.

Nyuma yuko bafashe ayo mavuta atukuza uruhu hatangiye gushyirwa mu majwi bamwe mu bantu bavugwaho kuba barakoresheje aya mavuta aho mubatunzwe urutoki harimo n’umukobwa witwa ShaddyBoo waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho we yatangaje ko atashobora gukoresha ariya mavuta atukuza umubiri we.

Yagize ati” Ariya mavuta sinayakoresha ndetse niba mwifuza kumenya aho inzobe yanjye nayikomoye muzabaze ababyeyi banjye.”

Mbabazi Chadia yakomeje avuga ko ariya mavuta ayazi ndetse ko agira ingaruka mbi kubuzima bw’abantu aho yanaboneyeho no kuvuga ko ubwiza bwe atabukomora kuri mukorogo ndetse ko abashaka kumenya ukuri kwimbitse bazabibaza ababyeyi be .