Print

Umwana w’umwaka umwe wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yafashwe akina umupira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2018 Yasuwe: 3819

Matteo yagaragaye ari gukinira umupira mu nzu Cristiano Ronaldo atuyemo mu mujyi wa Turin,bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko uyu mwana utangiye gukina umupira ku mwaka umwe azakora ibitangaza muri ruhago.

Mu mashusho yaciye ibintu yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,uyu mwana wa Cristiano Ronaldo w’umwaka umwe yagaragaye atera umupira n’imbaraga bituma benshi bacika ururondogoro.

Aya mashusho ya Matteo yakwirakwiriye hirya no hino ku isi ndetse kuri ubu benshi mu bakunzi ba ruhago bamaze kuyareba.

Georgina yashyize aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa na miliyoni 8 ndetse benshi bagize byinshi bayavugaho.

Uyu mwana wakinaga ari guseka yogezwaga na Georgina Rodriguez wamubwiraga ati “tera ishoti.”

Georgina Rodriguez yavuze ko uyu mwana akina nka se ndetse uko akina bitanga icyizere ko azasimbura se Cristiano Ronaldo.