Print

Priyanka Chopra n’umugabo we Nick Jonas bashyize hanze amafoto bari mu rukundo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2018 Yasuwe: 3495

Ku munsi w’ejo,taliki ya 03 Ukuboza 2018,nibwo iyi couple yiswe NickYanka yashyize hanze amafoto 2 yatigishije imbuga nkoranyambaga,bari mu rukundo,bituma benshi bacika ururondogoro.

Aba bombi nibo bazasohoka ku gifubiko cy’ikinyamakuru Vogue,kizasohoka mu kwezi kwa Mutarama 2019 ariyo mpamvu bashyize hanze aya mafoto yo kwamamaza yafotowe na gafotozi ukomeye witwa Annie Liebovitz.

Nick Jonas na Priyanka bageze mu Buhindi ku wa Mbere w’icyumweru cyashize baje gutegura ubukwe bwabo ku wa Kabiri aho bamaze icyumweru bari mu birori bitandukanye birimo ibya gakondo ndetse n’ibya gikiristo mu Buhindi.

Priyanka Chopra w’imyaka 36 wabaye Nyampinga w’Isi 2000,asanzwe ari umukinnyi wa filimi ukomeye yaba iz’igihinde ndetse kuri ubu asigaye akina n’izo muri USA aho yahuriye n’uyu mugabo we Nick Jonas w’imyaka 26 usanzwe ari umuhanzi.