Print

Kim Kardashian yatengushywe bikomeye n’imyembaro ye ubwo yari mu kirori [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2018 Yasuwe: 3816

Kim Kardashian wari wasohokanye n’umugabo we mu nzu ikinirwamo ikinamico,yahahuriye n’uruva gusenya kuko imyenda ye yabaye mito ntiyabasha guhisha amabereye ye ajya ku karubanda.

Kim Kardashian ukunze kwambara imyenda imufashe kugira ngo akurure abagabo,yatengushywe n’iyi myambaro ye bituma akoresha ukuboko kwe kugira ngo amabere ye atajya hanze.

Imyambarire ya Kim Kardashian ku mugoroba yongeye gutuma benshi mu bamukurikirana bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera ukuntu yagaragazaga imiterere ye by’umwihariko ikibuno cye.