Print

Bashiki ba Cristiano Ronaldo bibasiriye abantu batamutoye ngo yegukane Ballon d’Or

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2018 Yasuwe: 4757

Nyuma y’aho Luka Modric yegukanye igihembo cya Ballon d’Or,aba bakobwa babyutse berekana ko batishimiye ibyavuye mu matora ndetse Elma we avuga ko umupira w’ubu waboze kubera ibinyoma by’abawuyobora.

Yagize ati “Birababaje gusa iyi niyo si tubamo,yaboze,yuzuye abajura n’amafaranga mabi.Imbaraga z’imana ziruta cyane iyi si yaboze.Imana yafashe igihe cye [Cristiano Ronaldo] ariko ntiyigeze atsindwa.”

Uyu mukobwa Elma yanditse ubu butumwa arangije ashyiraho ifoto ya Cristiano Ronaldo afashe imwe muri Ballon d’Or yegukanye.

Undi mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro we yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ya Cristiano Ronaldo arangije yandikaho ati “Uyu niwe mukinnyi ku isi ….ku basobanukiwe neza umupira w’amaguru.

Cristiano Ronaldo yabaye uwa kabiri ku rutonde rw’abahatanira Ballon d’Or y’uyu mwaka akurikiye Luka Modric waraye uyegukanye.

Cristiano Ronaldo ntiyitabiriye umuhango wo gutanga Ballon d’Or wabereye I Paris mu ijoro ryakeye.



Bashiki ba Cristiano,Elma na Katia bababajwe n’uko musaza wabo ategukanye Ballon d’Or