Print

Desire Luzinda yemereye ubufasha Jackie Chandiru wasaritswe n’ibiyobyabwenge

Yanditwe na: Muhire Jason 4 December 2018 Yasuwe: 2062

Hashize imyaka 7 umuhanzikazi Jackie Chandiru avuzweho gukoresha ibiyobyabwenge aho ku ikubitiro yabanje kubibazwaho akabigira ibanga avuga ko atabikoresha gusa nyuma uyu muhanzikazi byaje kumusarika kugera ubwo amafaranga ye yose ayamariye mu biyobyabwenge.

Umuryango we babonye ibimubayeho niko gitangira kumuvuza bikiri mu maguru mashya kugirango barokore ubuzima bwe. Jackie Chandiru wakoresha ibiyobyabwenge bitandukanye harimo ibyo yitera mu mubiri ibindi akabinywa yaje kuroherwa ndetse asubizwa mu rugo atangira kuvurirwa iwabo kugera ubwo ntakibazo yari agifite .

Kuri ubu Desire Luzinda umwe mu bahanzi bamenye amateka y’uyu mugore yatangaje ko adatewe ipfunwe nuko ameze ahubwo ko agiye kumuba hafi kugirango atazitakariza ikizere.

Yagize ati” Umunsi wambere nakubonye wakira agakirza ukavuga ko utazongera gukoresha ibiyobyabwenge wankoze kumutima [..] Ntabyishimo bibaho nko kuva mu byaha ukemera gukizwa utitaye ku nshuro wacumuye ukongera ukagwa gusa kuri uyu munsi wongeye gukwizwa […] kuva ubu mu gihe ukeneye ubufasha bwanjye nza ndi hafi yawe,"

Twakwibutsa ko Desire Luzinda ari umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakunzwe kubera indirimbo zabo aho kuri ubu yamaze gufata kuvuga ko ntagitekerezo aragira cyo kongera gushaka umugabo bitewe nuko ntakiza yababonyeho mu gihe yabaniye nabo.