Print

Leta y’ u Rwanda igiye kubaka imihanda mishya ya kaburimbo irimo uwa km 123

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 December 2018 Yasuwe: 8445

Yabitangaje kuri uyu wa Kabili tariki 4 Ukuboza 2018, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda.

Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ikigero cy’ubwiza bw’imihanda cyarazamutse kigera kuri 97% ugereranyije n’intego Guverinoma yari yarihaye yo kugeza kuri 95%.

Yakomeje agira ati “Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa km 394, gusana imihanda ya kaburimbo ingana na km 534.8, ndetse no kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo y’uturere n’imijyi ya km 350”.

Mu mihanda mishya ya kaburimbo igiye kubakwa harimo uwa Ngoma-Bugesera-Nyanza wa km123, ubu hamaze gutangwa isoko ukazakorwa kuva mu 2019 kugeza mu 2022. Huye-Kibeho-Ngoma/Munini ufite uburebure bwa km 66 uzaba warangije gukorwa mu 2021.

Indi mihanda ya Leta izubakwa irimo Base-Butaro-Kidaho wa km 68, uwa Base–Gicumbi-Rukomo-Nyagatare ureshya na km124 n’uw’Akagera- Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera wa km13. Iyi mihanda yose ikazaba yuzuye mu bihe bya vuba.


Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente

Aho amafaranga azava..

Dr Ngirente yavuze ko mu mwaka w’ ingengo y’ Imari 2018/19 u Rwanda rufite miliyari 124 z’ amafaranga y’ imbere mu gihugu ma miliyari 90 z’ amafaranga azaturuka hanze.

Imihanda yamaze kubakwa…
Mu rwego rwo guteza imbere imihanda kugeza 2018, uburebure bw’imihanda yose mu Rwanda ni Km 38.803,4. Imihanda ya leta ni km 2.749, naho imihanda ya kaburimbo muriyo ikaba km 1.379, iy’igitaka ni km 1.370.

Imihanda y’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ni km 13.565. Imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye muriyo ni km 232,92. Imihanda y’igitaka ni km 13.332,08 naho imihanda ireshya na km 22.489,4, iya kaburimbo n’amabuye ni km 326 igitaka ikaba km 22.163.4.

Imihanda ya kaburimbo ya Leta yasanwe kuva 2011-2018, irimo uwa Kigali - Musanze ureshya na km 88, uwa Kigali - Gatuna wa km 78, Rusizi - Crete Congo Nil - Kitabi uresya na km 93.2, na Karongi-Rubengera wa km 17, igiteranyo kikaba ibirometero 276.2.


Comments

amani 5 December 2018

turabemera cyane muri gukora,Imana ibongerere,nimukore n’imihanda yo mu muhima ariko yarangiritse cyane,munsi ya yamaha ujya kuri police no kuva kinamba hejuru yikiraro ujya kwa mutangana hose hakenewe kaburimbo kuko hazagabanya embouteillage iba mu mihanda ya poid lours,Murakoze