Print

Club Africain yasezereye APR FC mu mikino ya CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2018 Yasuwe: 4849

Muri uyu mukino APR FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya ku bitego kubera ko yanganyirije i Kigali 0-0 na Club Africain mu mukino ubanza,yagowe n’umusifuzi w’umunya Maroc wayibasiriye mu gice cya kabiri ntasifure amakosa yakorerwagaho ndetse aha amakarita atari ngombwa abakinnyi ba APR FC byatumye bagorwa n’umukino urangira batsinzwe 3-1.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Igitego cya mbere cya Club Africain cyatsinzwe ku munota wa 13 gitsinzwe na Khefifi ariko APR FC ihita icyishyura ku munota wa 28 gitsinzwe na Muhadjiri kuri penaliti,yateye bamaze kumutegera mu rubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1,bituma uyu musifuzi w’umunya Maroc ashakira Club Africain intsinzi aho yagiye yanga gusifura amakosa ya APR FC ku bushake ndetse akarushaho guhata abakinnyi ba APR FC amakarita y’umuhondo kugira ngo bakine batitanga cyane.
Club Africain yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 63 gitsinzwe na Sasraku ku mutwe bituma amahirwe ya APR FC asigara abaze.

APR FC yahuye n’uruva gusenya ku munota wa 69 ubwo Imanishimwe Emmanuel yitsindaga igitego,bituma Club Africain igira ibitego 3-1,byayifashije kurangiza uyu mukino iwutsinze ndetse yerekeza mu cyiciro gikurikiraho.

Umusifuzi niwe wabaye umuntu w’ingenzi muri uyu mukino,kuko yasifuye ifirimbi ya nyuma amaze guha abakinnyi 10 ba APR FC amakarita y’imihondo ndetse yagerageje guca intege abakinnyi ba APR FC dore ko hari aho umusifuzi wo ku ruhande yasifuraga kurarira ntabyiteho.

Abakinnyi ba APR FC bakoreweho amakosa menshi bakagwa mu kibuga,umusifuzi ntahagarike umukino ndetse iyo hari umukinnyi wa APR FC waburanaga yahitaga amuha umuhondo.

Club Africain yasezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1


Comments

kagina 5 December 2018

Inyombya bayirashe imisaya yombi iti amagambo ashize ivuga. APR niyihangane itegereze ubutaha. Ariko abafana bayo birirwaga batika Gikundiro ngo yasigaye ku rugo ubu bari he? Ivuyemo itarenze umutaru n’igitego kimwe gusa? Hahahaaaaa


5 December 2018

APR nireke politic yabo yogukinisha abanyagihugu gusa nizane abanyamahanga bakeya kuburyo abo bana babigiraho naho nitabikora izahora irwanira championa gusa
nahubundi irasebye peeee!!!!!!! ewe ndumiwe kbsa
ntakurenga umutaru
mureke kwirarira mugure abanyamahanga bazi umupira
nabatarimwe bakize baragura kanswe mwebwe!!!!!


habimana 5 December 2018

Ntukabeshyere umusifuzi. Club African yarushije APR. Bituma abakinnyi ba APR bakora amakosa meshi. Iyo adasifura neza ntaba yabahaye penalty. Mujye mwemera.


5 December 2018

gusa nabo nibumve uko iyo umusifuzi akubujije amahirwe bimera


5 December 2018

Umusifuzi se ni Ma-Ngwe-Nde?


juma 5 December 2018

Nihahandi Umwana uribupfe naho wamuha Nido arapfa mwizana inzitwazo


Carmel 5 December 2018

Ikibazo si umusifuzi kuko umukino bakina mu Rwanda iyo bahuye na Rayon ntawe utawuzi, ni uko bamenyeye guhuhirwamo n’abasifuzi. Nibagaruke batinye bwaki kuko batari bafite ubatamika kdi badashoboye kwitamika. Stars à domicile kbsa


Papy 4 December 2018

Umusifuzi se ni Mangwende witsinze igitego cya gatatu. Iyo aza kuba ari bwibe ntiyajyaga gutanga penaliti yahaye Muhadjiri mujye mureka amarangamutima. Cg muri baba nyamakuru bavuzweho kuba imihirimbiri?


AIME 4 December 2018

Please tujye tuba abanyamwuga, iyi nkuru ntabunyamwuga burimo rwosee,


Olivier tuyishime 4 December 2018

wa munyamakuru we uranyemeje kbsa ariko warebye match wenyine.tubwireko yanzize kugarira igice cya 2.ureke kubeshyera umusifuzi.


nshimarc 4 December 2018

ntago Muteteri yajya hanze ngo byemere keretse ari babandi bamutetesheje babiteguye


Kabutindi 4 December 2018

Nibihangane ntakundi


hhhhh 4 December 2018

Ubu c umusifuzi niwe wabwiye Mangwende ngo yitsinde? umusifuzi watanze na penalite koko


Kaka 4 December 2018

nabo nibumve ayo rayon yagowe hano mu Rwanda, aho bayifata amaboko izindi kipe zikayikubita iziritse.


Umufana 4 December 2018

Gutsindwa bibaho kandi ibyarangiye bijye bitubera isomo kugirango dutegure ejo hazaza.
About basore b’abanyarwanda mbifurije kugaruka amahoro I Kigali.


pascdl 4 December 2018

bavandimwe mureke kubeshya kuko ikipe yarushijwe kuko nta gitego bayibye ahubwo baze bategure kuko bagomba kumenya ko gukina imikino ya Africa bisaba izindi mbaraga kuko mu rwanda abasifuzi barababera bagera hanze bikabacyanga hhhhhhh ngo bazagera aho rayon yagezeee babikurahee bagaruke yitwa muteteriiii


gabanya ubufana 4 December 2018

Remy ko numva uri umufana kuruta uko uri umunyamakuru ?