Print

Messi na Cristiano Ronaldo baciye ibintu kubera ikirori bagiye guhuriramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 2941

Nyuma y’aho abafana ba River Plate bateze bisi yari irimo abakinnyi ba Boca Juniors bagiye ku mukino, bakabatera amabuye ndetse bagakomeretsa abakinnyi byatumye uyu mukino usubikwa, wamaze kwimurirwa ku kibuga cya Santiago Bernabeu.

Messi yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina AFA abasaba itike yo kwinjira muri uyu mukino ndetse na Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bwa Real Madrid kumushakira itike yo kureba uyu mukino w’abakeba.

Ibyamamare bitandukanye birimo abatoza n’abakinnyi barenga 100 ku mugabane w’I Burayi, birifuza kureba uyu mukino ndetse amatike yatangiye kubura kubera abifuza kureba uyu mukino wa River Plate na Boca Juniors.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko Messi na Ronaldo bazicara ku ntebe zegeranye kuri uyu mukino w’abakeba bazaba bahatanira igikombe cya Copa Libertadores.

Messi azabasha kwitabira uyu mukino uzaba ku Cyumweru cyane ko ikipe ye ya FC Barcelona izaba yakinnye ku wa Gatandatu na Espagnol mu gihe Juventus ya Cristiano Ronaldo izakina ku wa Gatanu na Inter Milan.