Print

Ikiyoka kinini cyane cyizinze ku kuguru k’umurobyi Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 5407

Iki kiyoka cy’ibiro 100,cyafashe uyu murobyi ukuguru ubwo yarimo ategura imitego y’amafi yari yateze,kimwizingaho arwana nacyo agira ngo kitamuruma kikamuca akaguru.

Iki kiyoka cyarwanye n’abarobyi 6 barimo n’uyu cyari cyafashe ukuguru,bagifata umunwa kugira ngo kitamuruma kikamuca ukuguru,ku bw’amahirwe barakinesha kirahunga.

Umurobyi umwe yavuze ko nubwo barimo batega amafi,kubona iki kiyoka byari amahirwe akomeye kuko cyo gifite inyama nyinshi kurusha amafi bari barobye.

Abashinzwe kurengera inyamaswa banze ko aba barobyi bica iki kiyoka,bakijyana kugifungira ahabigenewe.


Comments

mazina 5 December 2018

Abantu bicwa n’inzoka barenga 100 000 buri mwaka.Ziruma abarenga 5 millions.Mu bihugu byateye imbere,abicwa n’inzoka ni bake cyane,kubera ko babavura hakiri kare kandi bahorana imiti.Nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi izaba paradizo dusoma muli 2 petero 3:13 ntabwo inyamaswa zizongera kurya abantu.Bazajya bakina nazo.Tujye dukora ku buryo tuzaba muli paradizo.Bisaba ko dufatanya akazi gasanzwe no gushaka imana cyane,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Tubaho igihe gito cyane,tugapfa tukabisiga.Bakatubeshya ko twitabye imana,nyamara Bible ivuga ko ikizere cyo kongera kubaho ari ukuzuka ku munsi wa nyuma,iyo washatse imana ukiriho.