Print

Abayobozi ba Rayon Sports bikomye FERWAFA kubera ibihano yafatiye Bimenyimana Bonfils Caleb

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 3384

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo FERWAFA yatangaje ko Bimenyimana Bonfils Caleb yahagaritswe imikino 4 ndetse acibwa amande y’ibihumbi 30,inahagarika ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports Dushimimana Claude umwaka wose atagaragara mu bikorwa bya siporo kubera kugaragara bari gukubita umufana I Nyagatare.

Caleb yahagaritswe imikino 4 bibabaza ubuyobozi bwa Rayon Sports

Muhirwa Freddy yabwiye Radio Flash ko batishimiye ibyemezo FERWAFA yafatiye rutahizamu wabo Caleb,kuko batarebye neza icyamuteye kwirwanaho ndetse avuga ko Sunrise yishe amategeko yo gucunga umutekano.

Yagize ati “Twageze ku kibuga dusanga nta muntu wo gusaka abantu uhari,buri wese yinjiraga uko ashatse ndetse twageze aho kwicara dusanga huzuye abafana.Umufana yinjiye mu kibuga asatira Caleb,ku buryo inshuro 3 zose yagerageje kumuhunga atamukubita gusa birangira amusnitse sinabyita ko yamukubise.

Njye mbona ikintu cya mbere FERWAFA yagombaga kureba ari icyateye kugira ngo umukinnyi agwe mu cyaha nk’icyo ngicyo.Ntabwo yakinnye umukino wakurikiyeho kubera ikarita itukura yahawe.Abayobozi ba FERWAFA baratugoye badusaba ko ajya kwitaba kandi yahamagawe mu ikipe y’igihugu,tubandikira tubamenyesha ko ataboneka kuko yagiye I Burundi.

Ubwa kabiri batwandikiye Email badusaba ko Caleb yitaba ntitwahita tuyibona kuko umunyamabanga wacu mukuru King Bernard yayibonye habura iminota 30 ngo bitabe.Mu minota 30 kugira ngo ube uhamagaye umukinnyi mutari kumwe ngo yitabe ntibyari koroha,kuko muri FERWAFA bagira gahunda iyo igihe kirenze usanga bari mu bindi.Kit Manager we yarirukanse,ahageze ntiyabasha kubonana nabo mu minsi ibiri yagiyeyo.

Ikintu kidutunguye ni uko bahise basohora iriya myanzuro batabanje kureba icyateye umukinnyi kurwana n’umufana.Kujurira kwacu biragoye kuri iki kibazo kuko hari itegeko rivuga ko twagombaga kuba twarabamenyesheje imiterere y’ikibazo mu masaha 48.

Hari ibyo FERWAFA yirengagiza kuko ntabwo ushobora gufata amakipe akomeye,ahora ahanganye nka Kiyovu,AS Kigali na APR FC ngo bazikurikiranye ku ngengabihe y’ikipe,barangiza bagahagarika umukinnyi tugenderaho igihe tumukeneye.Hakagombye kubaho gutombora ingengabihe ya shampiyona kuko hari ibyo twibazaho niba FERWAFA iba ishaka ko umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere bikatubora.”

Freddy yavuze ko atishimiye kuba FERWAFA yafashe umwanzuro wo guhana Caleb mu buryo butunguranye kandi aribwo bamukeneye ndetse yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri kuganira n’umunyamategeko wabo kugira ngo barebe ko bajuririra ibi bihano.

Caleb azasiba umukino wa AS KIgali tariki ya 7 Ukuboza, umukino Rayon Sports izasuramo APR FC,uteganyijwe tariki ya 12 Ukuboza, umukino Rayon Sports izakira AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa 9 tariki ya 15 Ukuboza, hakaza umukino w’umunsi wa 10 uzakinwa tariki ya 19 Ukuboza,Rayon Sports izasura Espoir.


Comments

hhhhh 5 December 2018

nonese ubu championat igeze kumunsi wakangahe nibwo wibutse kuvuga ko calendrier ipanze nabi kweri ariko abayobozi bacu mwabaye mute, hanyuma se yamahoteli muraramo munama rusange kuki mutaganiriramo ingengabihe, ikindi ntabwo umukinyi yitwara nabi ngababarirwe kuko ugiye gukina match ikomeye ibyo bifatwa nko kurengera umukinyi mumakosa rero ikigaragara nuko ubwanyu mwiyisenyera championat kubera gushigikira amakosa


Niko 5 December 2018

He he he he !!!!!!!!!!!!!!!!!
Ese burya gahunda ntabwo amakipe ayitombola, ni FERWAFA iyipanda? Ngaho da n’aho RS wari amabuye.

Ubu APR ni iya mbere kuko yatangiriye ku dukipe tworoshye kugira ngo barebe ko yasohoka itaratsundwa izagaruke nta gihunga ikiniraho. Reussi a 100%.


Kami 5 December 2018

Ngo ntiwabwita gukubita ? uyu muyobozi wagirango n’umwuzukura wa Semuhanuka. uwo wirukanse akitaba ubutumwa we yabubonye ate ? niba koko murenganyijwe Mwakwitabaje CAF CG FIFA ?


KIKI 5 December 2018

Ibi uvuze ndemeranya nawe kuko FERWAFA niba ishaka iterambere ry’umupira mu rwanda niba ishaka iteranyuma simbizi.(ari ibyo FERWAFA yirengagiza kuko ntabwo ushobora gufata amakipe akomeye,ahora ahanganye nka Kiyovu,AS Kigali na APR FC ngo bazikurikiranye ku ngengabihe y’ikipe,barangiza bagahagarika umukinnyi tugenderaho igihe tumukeneye.Hakagombye kubaho gutombora ingengabihe ya shampiyona kuko hari ibyo twibazaho niba FERWAFA iba ishaka ko umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere bikatubora.”)kuko ibi bihano byafatiwe uyu mukinnyi ntibibaho kereka ahari iyo aza kureka bakamukubita cyane ko uroiya mufana yari yasinze .gusa KUBA bakoze ibi rayon ifite imikino ikomeye kuriya nacyo ni ikibazo kitakwirengagizwa.Gusa nibashaka bajye batanga faveur ku makipe amwe ariko nayo nagera hanze asebe kuko azajya aba start a domicile ariko nagera hanze baze bimyiza imoso.