Print

Cardi B yatangarije kuri instagram ko yatandukanye n’umugabo we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 1486

Uyu muraperikazi uzwi mu ndirimbo Bodak Yellow,yavuze ko we na Offset nawe usanzwe ari umuraperi mu itsinda rya Migos batandukanye ndetse kuri ubu babana nk’abantu basanzwe.

Yagize ati “Nagerageje kubana neza na se w’umwana wanjye.Murabizi twari inshuti nziza ndetse twakoranaga neza ubucuruzi.Murabizi ko ariwe muntu nakundaga kwitabaza cyane,twarakundanaga cyane ariko ubu siko bikimeze kuko tumaze iminsi dutandukanye.Nta muntu wakoze ikosa hagati yacu,twifuje guhagarika urukundo.”

Cardi B yatangiye gukundana na Offset muri 2017,babyarana umwana w’umukobwa witwa Kulture Kiari Cephus muri Nyakanga uyu mwaka,none batandukanye.

Mu minsi ishize nibwo Cardi B na Offset bagaragaye bari gusomanira mu gitaramo ndetse bahuje urugwiro none mu minsi mike yatangaje ko batandukanye.

Cardi B yafashe umwanzuro wo gutandukana na Offset kubera ko yamuciye inyuma akajyagukina filimi y’urukozasoni n’undi mugore.