Print

Hakozwe igipupe cy’ikigabo kigiye kujya gipfubura abagore [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 6375

Iki gipupe cyakorewe muri USA n’uruganda rukomeye rukora ibipupe by’ibigore byifashishwa mu gutera akabariro rwitwa Abyss Creations.

Hamaze iminsi hakorwa ibipupe by’ibigore bikoreshwa imibonano mpuzabitsina ariko kuri iyi nshuro uru ruganda rwibutse abagore batarebwa neza n’abagabo ndetse n’abafite ababatenguha aho rwabakoreye imashini kabuhariwe yitwa Henry,ikoranywe ubuhanga buhanitse.

Igitsina cya Henry cyakoranywe ubuhanga ku buryo kitakwangiza igitsina cy’umugore uwo ariwe wese uzacyitabaza kugira ngo kimukorere akazi.

Iki gipupe kirahenze kurusha inkwano za hano mu Rwanda kuko umugore uzashaka kugitunga,azajya yishyura akayabo ka miliyoni zisaga umunani z’amanyarwanda ni ukuvuga amapawundi 7,800 cyangwa ibihumbi 10 by’idolari.

Henry yakoranywe ubuhanga budasanzwe kuko izajya irongora abagore ibaririmbira zimwe mu ndirimbo z’urukundo zikunzwe ndetse rimwe na rimwe ibitere imitoma.
Henry yahawe ubuhanga bwo guha ikaze umukiliya ndetse no kumusetsa igihe avuye ku kazi afite umunaniro.

Hari n’ibindi bipupe byakozwe birimo Michael, Mick na Nate ndetse umukiliya wabyo yemerewe kubihindurira umusatsi n’amaso ndetse no kuregera ingano y’igitsina.

Matt McMullen umuyobozi w’uruganda rwa Abyss Creations yavuze ko bakoze iki gipupe kubera ko hari abagore bari mu bwigunge baba bakeneye abagabo nyabo bashoboye akazi ndetse bazi kubafata neza.

Yagize ati “Twakiriye ubusabe bw’abagore benshi mutabasha kwiyumvisha bifuza abagabo bo gutera akabariro,batari abo gushyingiranwa.Henry yashobora kukuvugisha,ijya yibuka bimwe na bimwe.”



Comments

mazina 6 December 2018

Ibi byose byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Ni ubwa mbere abantu basambana na Robots.
This is a miracle indeed.Kubera ko normally,iyo umuntu apfuye cells ze nazo zirapfa.Tujye twemera IBITANGAZA.Ibi byerekana ko n’ibitangaza bible ivuga byabaye nubwo nta gitabo cya History kibihamya.Urugero,igihe Abaheburayo bambukaga Inyanja Itukura bavuye mu Misiri,amazi agatandukana.Byerekana kandi ko n’ibitangaza byinshi dutegereje bible ivuga bizaba nta kabuza,nubwo byatinze,kubera ko Imana igira Gahunda yayo.Urugero,muli 2 petero 3 umurongo wa 13,havuga ko dutegereje isi nshya.Nkuko zaburi 37 umurongo wa 29 havuga,iyo si izaturwamo n’abantu bumvira imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi nkuko imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.Soma muli 2 petero 3 umurongo wa 9 wumve impamvu imana yatinze kuzana imperuka.Ni ku nyungu zacu.


gakuba 6 December 2018

isi ili mumarembera