Print

Umugore yabyaye umwana muzima nyuma yo guhabwa nyababyeyi y’umurambo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 2258

Uyu munya Brazil yakoze amateka yo kubyara hifashishijwe iyi nyababyeyi yahawe n’umugore wari umaze gupfa gusa yabyaye abazwe.

Abaganga bavuze ko nyuma y’uko ubu buryo bukunze bagiye kujya bafata nyababyeyi z’abagore bapfuye bazihe abagore batabasha kubyara ubuzima bube bwiza.

Uyu mwana wavutse mu buryo bw’igitangaza,yavutse nta kibazo afite ndetse abaganga bamusuzumye basanga nta kibazo na kimwe afite.

Uyu mubyeyi wabyaye uyu mwana mu buryo butangaje,yavutse nta nyababyeyi agira, bituma yiheba cyane ariko abaganga bamuhaye iy’umugore wari umaze gupfa none yabashije kwibaruka abazwe.

Uyu mugore yahawe iyi nyababyeyi n’umugore w’imyaka 45 wari umaze gupfa ndetse kugeza ubu ku isi yose hari abantu 10 bamaze guhabwa za nyababyeyi z’abantu bapfuye.


Comments

mazina 6 December 2018

This is a miracle indeed.Kubera ko normally,iyo umuntu apfuye cells ze nazo zirapfa.Tujye twemera IBITANGAZA.Ibi byerekana ko n’ibitangaza bible ivuga byabaye nubwo nta gitabo cya History kibihamya.Urugero,igihe Abaheburayo bambukaga Inyanja Itukura bavuye mu Misiri,amazi agatandukana.Byerekana kandi ko n’ibitangaza byinshi dutegereje bible ivuga bizaba nta kabuza,nubwo byatinze,kubera ko Imana igira Gahunda yayo.Urugero,muli 2 petero 3 umurongo wa 13,havuga ko dutegereje isi nshya.Nkuko zaburi 37 umurongo wa 29 havuga,iyo si izaturwamo n’abantu bumvira imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi nkuko imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.Soma muli 2 petero 3 umurongo wa 9 wumve impamvu imana yatinze kuzana imperuka.Ni ku nyungu zacu.