Print

Mukura VS isezereye Free State Stars muri CAF Confederations cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 2671

Mukura yihagazeho ikanganya 0-0 na Free State Stars muri Afrika y’Epfo 0-0 mu mukino ubanza,ikoze ibyo abakunzi bayo bari bayitezeho,isezerera Free State Stars biyifasha gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Ku munota wa 5 w’umukino nibwo Onesme Twizerimana yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu wa Free state Stars bonyine, ku mupira mwiza yari acomekewe na Iradukunda Bertrand.

Mukura yayoboye igice cya mbere ndetse igenda ibona uburyo bwiza ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe na Ciza Hussein wari kapiteni na Onesme ntibabyitwaramo neza,kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,Mukura yaje yariye Karungu ndetse ntibyatinda ku munota wa 56 igitego cyaturutse kuri koruneri nziza yatewe na Ciza Hussein Mugabo, umupira urenga ba myugariro bose ba Free State Stars ugera kuri Nshimirimana David afungura amazamu n’umutwe.

Abafana benshi batunguwe n’imyitwarire y’abakinnyi ba Free state Stars kuko nta nyota yo gushaka ibitego bagize ndetse bakimara gutsindwa igitego,bakinnye batuje nta gitutu bagaragaza nk’abashaka kuva mu irushanwa.

Muri uyu mukino,Free state Stars ntiyigeze itera ishoti rigana mu izamu ndetse nta kazi gakomeye yigeze iha Mukura VS yayisatiraga buri kanya.

Mukura VS yari ishyigikiwe n’abafana b’andi makipe akomeye mu Rwanda niyo isigaye ihagarariye u Rwanda, kuko APR FC zari kumwe yaraye isezerewe na Club Africain ku bitego 3-1 mu mikino yombi

Mukura VS yatsindiye itiike yo kujya mu ijonjora rya kabiri aho izahura na Al Hilal SC Al Obayed yo muri Sudani,itarakinnye iri jonjora ry’ibanze.