Print

Umupolisi ukomeye mu Burundi yatawe muri yombi nyuma yo kurasa umugore we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 December 2018 Yasuwe: 3062

Nduwimana yarashe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, mu rugo rwabo ruri i Kajiji, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Abaturanyi bakaba bavuga ko yamurashe isasu ryamwishe ubwo yari asohotse mu nzu yiruka ahunga.

Umwe mu baturanyi wabo yagize ati “Ni muri Kajiji, iruhande yo ku musigiti niho yamurasiye, yari umugore we, yatangiye kumurasira mu nzu ariko ayanyuma yayamurashe yiruka; ni ukuvuga ngo yitwa Nduwimana Prime”.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko uyu mupolisi yarashishije umugore we imbunda yo mu bwoko bwa pisitori yari afite, bityo ngo akaba yanakomerekeje umwana umugore we yari ahetse mu mugongo.

Nduwimana ngo yatawe muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’ubushinjacyaha.


Comments

mazina 6 December 2018

Family Violence yariyongereye cyane muli iki gihe.Muribuka Mwalimu uherutse kwiyahura ejobundi.Igihugu cya Mexico nicyo gifite Record muli Family Violence.Bafite average y’abagore 9 bicwa buri munsi.Biterwa nuko abantu banga gukurikiza amahame (principles) imana yaduhaye dusanga muli Bible:Gukundana,kubahana no kubabarirana.Akenshi biterwa nuko abashakanye basigaye bacana inyuma cyane.Mwumvise umugore n’umugabo ejo bafatiye I Masaka bagiye gusambana,buri wese ajyanye imodoka ye.Ubu bombi bafungiye kuli police station ya Masaka hamwe n’imodoka zabo.Ni akumiro.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.