Aya mabandi yahagaze mu muhanda afite imipanga kugira ngo yambure aba bamukerarugendo utwabo,bahageze batwara imodoka n’umuvuduko mwinshi bariruka barayacika.
Bryant na Lauren Swenson bavuye muri USA bajye gushing Gym ikomeye muri Kenya,batezwe n’aya mabandi 3 yari yambaye mask abirukaho ashaka kubatema no kubambura,birangira polisi ije irasana nayo.
Bryant yashyize kuri Facebook amashusho y’aya mabandi,nyuma yo kubatega ku wa 30 Ugushyingo uyu mwaka.
Uyu muryango ukomoka muri Leta ya Utah wari kumwe n’abana babo 3 ubwo yategwaga n’aya mabandi yari yasaze ashaka kubacuza utwabo,byatumye bahita bava muri iki cyaro basubira Nairobi.