Print

Mu Rwanda hari ubukerarugendo bushingiye ku muco,amateka,ubuhinzi,iyobokamana n’inyamaswa nziza twabimenya tukabyereka abashyitsi ’Wilson’[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 December 2018 Yasuwe: 1334

Ni mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo mu banyarwanda no guhanga imirimo myinshi mu rubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo,ariyo mpamvu icyiswe Wilson Tours yabateguriye amahugurwa y’ukwezi kumwe ku cyiciro cya kane azatangira ku itariki 17 Ukuboza 2018.

Abarangije icyiciro cya gatatu bakoze urugendo shuli

Mu masomo azatangirwa muri aya mahugurwa harimo gusobanukirwa ibijyanye n’ubukerarugendo,Impamvu zituma ubukerarugendo bubaho,ibyiciro abakerarugendo babarirwamo,kumenya amaparike u Rwanda rufite n’ibiyarimo,Imibereho y’inyamaswa zitandukanye,amoko atandukanye y’inyoni n’ibiti no gusoma ikarita yaho ugiye.

Bikaba biteganyijwe ko iminsi yo kwiga ari kuva ku munsi wa mbere w’icyumweru kugeza kuwa gatanu ndetse ko harimo na gahunda ya Weekend,ni ukuvuga kuwa gatandatu no kucyumweru guhera saa Mbiri n’igice kugeza saa saba z’amanywa.

Kwiyandikisha ubu byaratangiye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi n’ibihumbi ijana by’ishuri,aho bakira nibura abantu barangije amashuli atatu yisumbuye aho abarangije aya mahugurwa bahabwa n’impamyabumenyi ’Certificate’ yabyo.Aha bikaba bivugwa ko amafaranga y’ingendo atangwa ukwayo bitewe naho urugendo shuli ruzanjya ruba rwakorewe.

Wilson nyiri uyu mushinga yise Wilson Tours aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu Rwanda bafite ubukerarugendo bushingiye ku muco,Amateka,ubuhinzi,iyobokamana kandi ko bafite amashyamba meza,inyamaswa nziza rero ko abanyarwanda cyane cyane urubyiruko babimenya bakabyereka abashyitsi basura igihugu cy’u Rwanda cyane cyane ko gisigaye gisurwa cyane.

Wilson wakoze uyu mushinga wo gusura byoroshye ibyiza bitatse u Rwanda

REBA AMAFOTO Y’UKO BIBA BYIFASHE IYO BAKOZE URUGENDO SHULI: