Print

Neymar yatangaje byinshi ku byerekeye gukina muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2018 Yasuwe: 2308

Mu kiganiro Benjamin Mendy yagiranye na Neymar ku urbuga rwe rwa You Tube,yamubwiye ko yifuza kuzakina muri Premier League kuko buri mukinnyi wese ukomeye yifuza kuyikinamo.

Neymar yatangaje ko yifuza kuzakina muri Premier League

Yagize ati “Ni shampiyona ibamo guhangana gukomeye,ni imwe mu za mbere ku isi.Nta muntu uba uzi ibizaba ejo ariko ndakeka buri mukinnyi wese aba yifuza kuzayikinamo umunsi umwe.iyo ukina muri Premier League urishima kuko uba ugomba gutanga ibyo ufite byose.”

Neymar yemeye ko kwerekeza muri premier League bishoboka kuko akunda iyi shampiyona gusa biragoye kugira ngo amakipe ayibamo azatange akayabo ka miliyoni zirenga 200 PSG imwifuzamo.