Print

U Burundi bwafunze ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 December 2018 Yasuwe: 913

Ubutumwa bwo gufunga ibi biro byashyikirijwe Umuhuzabikorwa wa Loni mu Burundi Garry Conille, ku wa Gatatu w’ iki Cyumweru. Leta y’ u Burundi yasabye Conille , kugeza ubu butumwa kuri Michelle Bachelet uyobora ONU mu gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu gafite ikicaro I Geneve.

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ‘abakozi mpuzamahanga 10 bagiye kwirukanwa ibiro byabo bikaba byamaze gufungwa bitarenze amezi abiri.

Guverinoma y’u Burundi yari imaze imyaka ibiri idakorana neza na ririya shami irishinja uruhare mu ikorwa rya raporo ya UN yayishinjaga kubangamira uburenganzira bwa ku rwego rwo hejuru.

Iriya raporo yarakaje abategetsi mu Burundi kandi ngo yatangaga impuruza ko mu Burundi hashobora kuzaba ubwicanyi bukomeye bukorerwa ikiremwamuntu.

Muri 2016 u Burundi nibwo bwabaye ubwa mbere mu bihugu byivanye mu byasinye amasezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.