Print

Umukobwa witegura guhagararira Chile muri Miss Universe yahiye isura bikaze ubwo yashakaga guhindura uruhu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2018 Yasuwe: 2603

Andrea Diaz w’imyaka 27 ukomoka muri Venezuela ariko kuri ubu akaba atuye muri Chile,yahuye n’uruva gusenya ashya isura kubera amavuta yokoreshaga ashaka guhindura uruhu.

Uyu mukobwa yahiye mu minsi ishize ari kugerageza guhindura uruhu rwe gusa byamuviriyemo inbwa yiruka ashya itama nk’uwamenyweho acide.

Iyo aya mavuta akoreshejwe neza akuraho iminkanyari ndetse n’uruhu rw’uyakoresheje rugahorana itoto.

Diaz yagize ati “Nagiye mu bintu bibi,ngaruka mu rugo meze nabi,isura yanjye yahiye nk’uwamenyweho acide.Inzozi zanjye sinazigezeho.Ese igihugu cyari kohereza umukobwa wahiye isura?,ntibyari gushoboka.Namaze umwaka nihishe.”

Uyu mukobwa yavuze ko yari afite ubwoba ko ashobora gutakaza akazi ke ko kumurika imideli,guhagararira igihugu muri miss Universe ndetse no gutandukana n’umukunzi we,gusa yaje gukira.

Andrea Diaz ari mu mwiherero wa Miss Universe we n’abo bagomba guhatanira muri Thailand,muri iri rushanwa rizatangira kuwa 16 Ukuboza uyu mwaka.