Print

Umuhungu wa 50 Cent yamwihimuyeho nyuma yo kuvuga ko apfuye nta kibazo yagira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2018 Yasuwe: 3394

50 Cent aherutse guca igikuba mu bantu ubwo yatangazaga ko umuhungu we Marquise aramutse agonzwe n’imodoka agapfa nta gahinda byamutera,nawe yagaragarije isi yose ko nta rukundo amufitiye yifotozanya n’umuhungu w’umwanzi wa se Kenneth “Supreme” McGriff.

Marquise Jackson,umuhungu wa 50 Cent yifotozanyije n’umwana w’umwanzi we

50 Cent wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Candy shop,Ayo technology,window shopper n’izindi,yavuze ko umuhungu we Marquise Jackson agonzwe na bisi bitatuma agira umunsi mubi nyuma y’amakimbirane bamaze igihe bafitanye guhera 2008.

Ifoto ya Marquise Jackson n’umuhungu wa Mcgriff witwa Kyle yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyirwa hanze n’uyu Kyle benshi bakavuga ko uyu mwaka wa 50 Cent yanga se cyane ndetse kuba yihuje n’umwana w’umwanzi we ukomeye bigaragaza ko nawe yamwica.

McGriff yari kumwe n’abantu 50 bashakaga kwica 50 Cent mu mwaka wa 2000 ndetse byarangiye bamurashe amasasu menshi ku maguru,mu kuboko,mu gituza n’ahandi,Imana ikinga ukuboko.

McGriff ari muri gereza nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu 2 muri 2001,gusa yasize umwana we none yifotozanyije n’uwa 50 Cent.

Uyu muhungu wa 50 Cent yamubyaranye n’umukobwa wari inshuti ye witwa Shaniqua Tompkins baje gutandukana.



50 Cent aherutse gutangaza ko umuhungu we apfuye bitamubabaza