Print

Umukobwa warwaniye ikamba avuga ko arusha mugenzi we ikibuno kinini ari mu kaga

Yanditwe na: Muhire Jason 6 December 2018 Yasuwe: 3836

Mu kwezi gushize nibwo mugihugu cya Bresil, habaye amarushanwa yo kutoranya umukobwa uhiga abandi mukugira ikibuno cyiza, iri rushanwa ryaje kweguna umukobwa witwa Ellen Santana.

Uyu Ellen Santana bamaze gutangaza ko ariwe utsingiye kwambikwa ikamba rya Miss Bum Bum 2018 ntabwo abo bari bahanganye babyakiriye neza, nibwo umukobwa witwa Aline Uva wari wabaye igisonga cya mbere yashikuzaga ikamba uyu wari watsinze avugako adakwiriye kuryambara kuko ikibuno cye ngo ari igikorano. ibi byakuruye impaka ndende birangira ikamba ritwawe n’utararitsindiye aritwara kumbaraga.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Sun, bavugako abategura iri rushanwa bamaze gusaba uyu mukobwa kugarura ikamba ry’abandi bitarenze iminsi itanu, kandi agatanga amande angana n’ibihumbi 30 by’Amadorali ya Amerika kuko yasebeje izina ryabo akanica amasezerano bagiranye.

Ibi naramuka atabikoze, abategura iri rushanwa batangaje ko bazamurega mu rukiko ndetse ngo bamaze no gutegura ikirego mugihe uyu mukobwa yaba atubahirije ibyo asabwa.

Miss Bum Bum ni irushanwa ngaruka mwaka ribera i Sao Paulo muri Brezil, uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’abakobwa 27 bahagarariye leta zitandukanye zigize Brésil. 15 ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma.

Mbere yo kwitabira iri rushanwa barabanza bagapima ibibuno byabo bakareba niba byujuje ubuziranenge, kuko harebwa ingano y’ikibuno, banareba niba icyo kibuno atari igikorano.