Print

Pele ufatwa nk’umwami wa ruhago yibasiriye Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2018 Yasuwe: 2702

Pele yabwiye ikinyamakuru cya Folha de Sao Paulo ko ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose atari Messi nkuko babivuga aho yamwandagaje avuga ko akinisha ukuguru kumwe ku imoso batanganya ubuhanga we yakinishaga amaguru 2 ndetse amurusha ko yari azi gukinisha umutwe.

Pele yavuze ko ntawe ukwiriye kumugereranya na Messi ukinisha ukuguru kumwe ndetse atazi gukinisha umutwe

Yagize ati “Ni gute mwagereranya umuntu wakinishaga umupira ukuguru kw’iburyo n’ibumoso neza n’ukinisha ukuguru kumwe?.Messi akinisha ukuguru kumwe ndetse ntabwo azi gukinisha umutwe.Ni gute mwangereranya nawe?.Pele ni umukinnyi wateraga ishoti n’imoso ndetse n’ukuguru kw’iburyo ndetse azi gutsindisha umutwe.

Pele aherutse guca igikuba mu bakunzi ba ruhago ubwo yavugaga ko Neymar azi umupira cyane kurusha Messi na Cristiano Ronaldo none yongeye gukora agashya

Pele yabwiye iki kinyaamkuru cy’iwabo ko Maradonna yari afite ubuhanga budasanzwe ndetse ko ntaho ahuriye na Lionel Messi watwaye Ballon d’Or 5.


Comments

nestor 27 August 2020

Bonsoir
Ndakundacane umupirawamaguru
Kandi ndaryoherwacane n’ibiganiro muturonderera
Umwami waruhago Pelé arantangazacane iyondikondareba videoze mbonatawundi yogereranywa
Yatsinzibitsindo birenzurugero ngirantawuzotsinda nigice civyoyatsinze