Print

Umwana wamamaye kubera kwambara ishashi yanditseho Messi bigatuma bahura, ari guhigwa bukware n’Abatalibani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2018 Yasuwe: 6059

Uyu mwana wahuye na Lionel Messi mu Ukwakira 2016 nyuma yo kwamamara yambaye ishashi imwanditseho,yababaje benshi kuko ubu ari mu buhungiro nyuma yo kubwirwa n’abatalibani ko bazamukatamo ibice nibamufata.

Murtaza n’umuryango we bahunze agace k’iwabo mu majyepfo ya Ghazni muri Afghanistan kubera intambara ndetse abatalibani babwiye ababyeyi b’uyu mwana ko bazamucamo ibice nibamufata kubera ko yahuye na Messi.

Ababyeyi b’uyu mwana bamuhungishirije mu mujyi wa Kabul ndetse kuri ubu bafite ubwoba ko izi nyeshyamba zishobora kuhabasanga zikamwica kubera ko yabaye icyamamare.

Uyu mwana wiswe Little Messi ari mu nkambi y’impunzi muri Kabul gusa nyina Shafiqa yabwiye AFP ko afite ubwoba ko umwana we ashobora gupfa igihe cyose abatalibani bamubona.

Yagize ati “Twahunze nijoro twumvise amasasu,nta kindi kintu dufite uretse amagara yacu.Abatalibani bavuze ko nibafata umwana wanjye bazamucamo ibice.”

Shafiqa yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhisha mu maso h’umwana we kugira ngo abantu batazamuvumbura bakabimenyesha Abatalibani.

Murtaza n’umuryango we bahungiye mu musigiti wa Bamiyan mbere yo kwerekeza mu nkambi ya Kabul ndetse mu bintu bataye mu nzu yabo harimo umupira wo gukina n’uwo kwambara yahawe na Lionel Messi.

Murtaza yavuze ko ababajwe cyane no kuba atabasha kubona impano yahawe na Messi ndetse akumbuye gukina umupira yamuhaye, kuko yawutaye mu rugo.

Murtaza n’umuryango we bari mu nkambi irimo impunzi ibihumbi,aho zifite ibibazo birimo kubura ibyo kurya n’ibindi bintu byibanze birimo n’ubuvuzi.