Print

Harry Kane yatangaje rutahizamu uzamugora cyane mu rugamba rwo guhatanira gutsinda ibitego byinshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2018 Yasuwe: 2506

Harry Kane urushwa igitego 1 na Aubameyang uyoboye n’ibitego 10 muri shampiyona y’uyu mwaka, yavuze ko Pierre-Emerick Aubameyang ahagaze neza ndetse nta kabuza ariwe bazahangana mu gutsinda ibitego byinshi aho kuba Mohamed Salah wamwigaranzuye umwaka ushize.

Kane yemeje ko Aubameyang azamubiza icyuya ku gihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi

Yagize ati “Igihe cyose maze muri Premier League nagiye mbona ba rutahizamu beza ariko uyu mwaka, Pierre-Emerick Aubameyang ahagaze neza ndetse ashobora kuzarangiza afite ibitego byinshi.Ngomba gukomeza gutsinda ibitego kuko shampiyona iracyari ndende.

Umwaka ushize Harry Kane yaruhijwe ibitego na Mohamed Salah ku buryo bukomeye ariko ubu niwe uhagaze neza ndetse benshi bemeza ko urugamba rwo guhatanira gutsinda ibitego byinshi uyu mwaka ruzaba rukomeye.

Kane amaze gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza inshuro 2 muri 2015 na 2017 ndetse yabashije kwegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi 2018.