Print

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa wakoze ubukwe mu ibanga na Rayvanny

Yanditwe na: Muhire Jason 7 December 2018 Yasuwe: 2547

Umunyamidelikazi akaba n’umukinnyi wa filime muri Tanzania Fahyma ni umukobwa umaze igihe akundana n’umuhanzi Rayvanny ukomoka mu gihugu cya Tanzania aho uyu mukobwa banabyaranye umwana umwe.

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba yakoze ubukwe n’uyu mukobwa ibi byaje kwemezwa n’uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Global Publishers aho yabyemeye atajijinganya ko babukoze

Yagize ati” Icyo nanditse naragisobanuraga ko twamaze gukora ubukwe nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Igisigaye ni ugukora ibirori, tuzabitangaza vuba kuko hari ibitaratungana neza, niyo mpamvu tutarashyira hanze ibyerekeye ubukwe bwacu byose bijyanye n’idini twasezeraniyemo, aho bwabereye […] byose muzabimenya ariko ubu sinshobora kuvuga ikirenze ibyo.”

Mu mwaka wahise kandi urukundo rwabo bombi rwigeze kuzamo agatotsi ubwo uyu musore yashinjaga umukunzi we ko yamuciye inyuma ku bahanzi barimo Ali Kiba na murumuna we uzwi nka Abdu Kiba ,gusa ibi byaje gushira basasa inzobe hagati yabo bongera babyutsa umubano wabo.

REBA AMAFOTO: