Print

Umunyamideli wigambye ko yasambanye na Olivier Giroud yashyize hanze amafoto yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2018 Yasuwe: 7122

Uyu munyamideli yigambye ko yaryamanye na Olivier Giroud mbere y’umukino wahuje Arsenal na Cristal Palace mu mwaka wa 2014,yaciye obontu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto agaragaza uburanga bwe.

Celia Kay ntabwo yari azwi cyane gusa yaciye ibintu muri Gashyantare 2014 ubwo yashyiraga hanze ifoto ya Giroud yambaye agakariso gusa akemeza ko basambaniye muri Hoteli yitwa the Four Seasons ikipe ya Arsenal yari yarayemo yitegura umukino wa shampiyona yakinnye na Crystal Palace ikayitsinda 2-0.

Celia Kay yahise atangira guhamagarwa n’ibinyamakuru bitandukanye ndetse yamamaze ibigo byinshi kubera induru yateje mu binyamakuru avuga ko yasambanye na Giroud akamutera guca inyuma umugore we.

Uburanga bwa Celia Kay bukomeje kuvugisha benshi amangambure kubera amafoto akurura abagabo ashyira hanze yambaye utwenda tw’imbere.