Print

Romelu Lukaku yatangaje ikintu yifuza kuzakora narangiza gukina umupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2018 Yasuwe: 1729

Lukaku utari mu bihe byiza,yavuze ko yababajwe n’ibyo abafana b’Ububiligi bamukorera iyo yitwaye nabi,bakamwita Umubiligi w’umunyafurika.

Yagize ati “Mu by’ukuri ndifuza kuzaba umutoza mwiza kurusha abandi muri Afurika kuko Ababiligi bamfata nk’umunyafurika.Ndashaka gufungurira amarembo abantu banjye.”

Lukaku yatangaje ko yababajwe n’ibyo abafana b’Ububiligi bamukoreye,ubwo bamwitaga rutahizamu w’Umubiligi uvuka muri Congo aho kumushimira ko ari mwene wabo,ahesha ishema igihugu cyabo.

Lukaku yavuze ko Ababiligi bamwita Umubiligi iyo yakinnye neza,yakwitwara nabi bakamwita umunyafurika ndetse yifuza kuzatoza amakipe yo kuri uyu mugabane agatsinda Abazungu.