Print

Zari yandagaje mugenzi we amutukira ku mbuga nkoranyambaga amuziza umwana yabyaranye na Diamond

Yanditwe na: Muhire Jason 7 December 2018 Yasuwe: 4320

Ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, nibwo Prince Nillan, umwana wa kabiri Zari yabyaranye na Diamond yari yizihije isabukuru ye y’imyaka ibiri y’amavuko. Mu gihe abandi bamwifurizaga isabukuru nziza, umunyamideli wo muri Tanzania uzwi ku izina rya Mange Kimambi, yavuze ko uyu mwana asa n’umugabo wa Zari mukuru, Ivan Ssemwaga, ubushyamirane butangira ubwo.

Uyu munyamideli abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yafashe ifoto ya Nillan ayifatanya n’iya Ivan, arangije ashyiraho amagambo agira ati “Nillan arasa nk’uwahoze ari umugabo wa Zari, Nyakwigendera Ivan”.

Ibi ntabwo byanejeje Zari, akaba yahise atangaza amagambo yuje uburakari, abaza uyu munyamideli impamvu ashaka kwinjira mu buzima bw’abana be, ahera ko amwita inda, inguge, igikara.

Yagize ati "niba bibabaza kuba umuntu yagutukira abana kuki utuka abanjye, nta soni wowe wa Nguge we y’indaya, dukomeje twishimira ikirori cy’umwana mwiza, niba gutuka umunsi umwe abana bawe bibabaza, kuki wibasira abanjye imyaka”.

Ni kenshi byagiye bitangazwa ko Nillan ari umwana wa Ivan Ssemwaga wahoze ari umugabo wa Zari, gusa nyuma Diamond aza kwitangariza ko umwana ari uwe, nyuma yo gukoresha ibizamini bya ADN.


Comments

Charles 8 December 2018

oohh !! Zari !! Yagombye kumva ko mu bantu badashobotse ba 1 nawe arimo.
Umuntu ataye umugabo we w’ibanze, nduzi ko hubwo yinjiye umusore ( simvuze umwana) yarangiza ngo baramuhemukiye cg ngo abagabo ni babi !!! Hahahahahaaa !!!

Ese imbuto yereye Semwaaga amuta kugeza igihe arwariye ntanamurwaze, we yumva imbuto yabibye yagombye kumwerera ari iyihe ?
Ni yemere ko nawe yabaye indaya ,yemere no kubyicuza asabe n’imbabazi aho gutabazanya umujinya !!
Ibyo Zari abamo ubu numva ngo babyita *Gusamba usambira* yihangane nawe si shyashya.