Print

Umukobwa mwiza agiye kugurisha ubusugi bwe akure nyina mu bukene [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2018 Yasuwe: 7523

Iyi nkumi yavuze ko yifuza kubaka ejo hazaza heza iri kumwe na nyina ariyo mpamvu yahisemo kugurisha kuri Internet ubusugi bwayo ku mugabo w’umukire ukunda amasugi.

Jade yavuze ko nyina yamwigishije kwihesha agaciro ariyo mpamvu yiyemeje kugurisha ubusugi bwe umugwizatunga ufite akayabo ka miliyoni n’igice y’amapawundi.

Jade yavuze ko nta mukunzi yigeze agira mu buzima bwe ariko yifuza ko umugabo uzagura ubusugi bwe yazaba ari umuntu wubaha abagore ndetse utazamwubahuka.

Yagize ati “Nahisemo kugurisha ubusugi bwanjye kugira ngo nkure mama mu bukene arimo.Yandeze ari wenyine ndetse yanyigishije kwiyubaha no kwihesha agaciro none ndashaka kumwitura.Ndashaka kwishyura amashuli yanjye yo gufasha abakene no gutangiza imishinga yanjye.Ndashaka gutembera hirya no hino ku isi.Uyu ni umwanzuro nafashe ku giti cyanje kugira ngo ntegure ejo hanjye heza n’umuryango wanjye.

Uyu mukobwa yavuze ko ahangayitse kubera uyu mwanziuro yafashe ariko yifuza gutera imbere ariyo mpamvu yifuje kubyaza umubiri we amamiliyoni, ashyira itangazo ku rubuga rwa Interineti rukomeye.




Comments

mazina 8 December 2018

Aka ni akumiro.Ariko twe kumuseka.Abakobwa bigurisha ku isi yose ni millions and millions.Ndabona yifuza 1.5 Billions RWF.Ni akayabo.Yaguramo ivatiri 250 za Occasion d’Europe.Abagore n’abakobwa bagurisha imibiri yabo,baba bigize "sex objects" (objets de plaisir).Imana yaduhaye imibiri yacu ngo tuzayihe gusa umuntu umwe tuzabana ubuzima bwose tubanje gusezerana.Abantu bananiye imana.Noneho bageze aho baryamana na Robots.Nkuko Imana yabigenje ku gihe cya Nowa,ntabwo izakomeza "kurebera" ukuntu abantu bayisuzugura,Yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bayisuzugura,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli imigani 2 imirongo ya 21 na 22.


gakuba 8 December 2018

abagabo ntacyo batagura!!!!!