Print

Jeannette Kagame yagizwe ambasaderi wihariye w’ ingimbi n’ abangavu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 December 2018 Yasuwe: 1010

Kuva muri 2010 kugera muri 2017 ubwandu bushya bwagabanutseho 20% mu Rwanda, imfu zikomoka kuri SIDA zagabanutseho 49% , ababyeyi bahabwa ubuvuzi kugira ngo batanduza abo babyara 70% bagera kuri 92%, abafite agakoko gatera SIDA bahabwa imiti bavuye ku 89 300 bagera 186 000.

Umuyobozi wa ONU-SIDA , Michel Sidibé yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu kurwanya SIDA aribyo byatumye Jeannette Kagame ahabwa ishimwe anagirwa ambasaderi w’ urubyiruko n’ abangavu mu Isi.

Sidibé yagaragaje Jeannette Kagame nk’ umuntu w’ indashyikirwa mu Rwanda no muri Afurika wagize uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’ ababyeyi, ingimbi n’ abangavu.

Yagize ati “Igihe nzaba nicaye munsi y’ igiti cy’ umwembe nta kiri muri uyu mwanya, nzibuka ko nagize amahirwe yo guhura n’ umuntu ufite umutima, wifuza kugirira neza abandi, wifuza gukorera Abanyarwanda by’ umwihariko bamwe basa n’ abibagiranye… Ibyo nibyo bikugira uwo uriwe bikakugira umuntu twubaha”

Jeannette Kagame yavuze ko ishimwe yahawe arisangiye n’ imiryango bafatanya umunsi ku munsi.

Yagize ati “Bavandimwe babyeyi mwatwemereye tugakorana uru rugendo rutari rworoshye, abo muri AVEGA, Impore, Rwanda Women Network n’ andi matsinda yose twakoranye, bana bacu iri shimwe turarisangiye”

Jeannette Kagame yavuze agakoko gatera SIDA kagenda gahindura Isi bityo ko abagore abagore n’ abana bakwiye kongererwa ubushobozi kugira ngo babashe guhangana n’ icyorezo cya SIDA.

Comments

higiro 8 December 2018

Nibyo koko Mme Jannette Kagame ashyira ingufu nyinshi mu kurwanya Sida.Ni ibintu byiza cyane.Ndibuka mu myaka ya 1980-1990’s twirirwa duhamba abantu bishwe na Sida.Nubwo abantu bakoresha ingufu nyinshi mu kurwanya indwara,ubukene,etc...bananiwe kubikuraho burundu.Ahubwo biriyongera.Amaherezo ni ayahe?Imana yaduhaye igisubizo muli Bible,muli Daniel 2,umurongo wa 44.Havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11 umurongo wa 15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2 imirongo ya 21na 22 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi w’ubukene n’ibindi bibazo byose dufite.Kwaheri urupfu n’indwara.Bisome muli Ibyakozwe 21,umurongo wa 4.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa.Soma Matayo 6,umurongo wa 33.