Umuvugizi w’ igisirikare mu Burasirazuba bwa Kongo yavuze ko abantu 5 biciwe mu ntara ya Beni ku mupaka wa Kongo na Uganda mu gitero cyagabwe ku birindiro bya gisirika bya Paida.
Leta ya Kongo imaze igihe itunga agatoki inyeshyamba zo muri Uganda Allied Democratic Force (ADF) kuba inyuma y’ ibitero bigabwa muri Kongo.
ADF ni umutwe w’ inyeshyamba watangijwe n’ umuntu wo mu gace ka Rwenzori muri Uganda. Hari mu mwaka wa 1990.