Print

Jose Mourinho yavuze impamvu adakoresha Fred ndetse n’igihe azamuhera umwanya wo gukina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2018 Yasuwe: 942

Fred wageze muri Manchester United avuye muri Shakhtar Donetsk mu mpeshyi iheruka, ari mu gahinda ko kubura umwanya wo gukina muri Manchester United,byamuviriyemo gutakaza umwanya mu ikipe y’igihugu ya Brazil.

Mourinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko uyu musore w’imyaka 25 nta mahirwe afite yo kongera gukina keretse abonye ba myugariro bakomeye bo kwisubiza imipira akunze gutakaza.

Yagize ati “Hari abakinnyi benshi mu yandi makipe batabona umwanya nk’uwo Fred abona.Igihe ikipe izaba ikomeye mu Bwungarizi,idatewe ikibazo n’abakinnyi badafite uburinganire mu kibuga hagati,bakunda gusatira cyane,Fred azongera yigaragaze.”

Mourinho akomeje gutuma benshi bacika ururondogoro kuko abakinnyi asigaye yigurira basigaye babura umwanya wo gukina bagasubira inyuma kandi baraguzwe bakomeye.

Mourinho yavuze ko atazi neza igihe ikipe ya Manchester United izongera guhatanira ibikombe aho yemeje ko igihe cyose amakipe bahangana azaba agishora akayabo mu kugura abakinnyi,Manchester United izakomeza kuyiruka inyuma.



Mourinho yavuze ko Fred uheruka gusinya imyaka 5 muri Manchester United azongera gukina ari uko habonetse ubwugarizi bukomeye