Print

Maurizio Sarri yasabye ikintu gikomeye umuherwe Roman Abramovich utihanganira abatoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2018 Yasuwe: 1577

Sarri yabwiye abanyamakuru ko Abramovich akwiriye kumwihanganira akamuha umwanya kugira ngo yubake ikipe ya Chelsea igere ku rwego rumwe na Manchester City.

Yagize ati “Ntabwo nzi icyo ubuyobozi butekereza ariko ndakeka Manchester City itari kuba ikipe nziza umwaka ushize iyo Guardiola adahabwa igihe.Ngomba kuzamura urwego rw’abakinnyi,gukemura ibibazo by’ikipe ndetse no gushaka amanota menshi uko bishoboka kose.Ubuyobozi bw’ikipe nibwo buzemeza igikwiriye.”

Sarri aherutse gutsindwa na Wolves ibitego 2-1,bituma benshi batangira gushidikanya ku bushobozi bwe ariko we yavuze ko shampiyona y’ubwongereza igoye ndetse nta n’umwanya umuntu abona wo gukosora amakosa yabaye kuko buri minsi 3 haba hari imikino.

Sarri yabwiye abanyamakuru ko ubwo yasangiraga na Pep Guardiola muri Kamena,yamuneye I banga ko umwaka we wa mbere muri Premier League uzamugora.