Print

Kelba yahishuye zimwe mu mvune abahanzi bakizamuka bahura nazo mu rugendo rwabo rwa muzika

Yanditwe na: Muhire Jason 8 December 2018 Yasuwe: 305

Umuhanzi nyarwanda Dusingizimana Clebert Nelly uzwi nka Nelly Kelba ni umunyamuziki uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko aho amaze igihe kitari gito muri muzika nyarwanda.

Kelba umaze gushyira hanze indirimbo 2 azwi mu bikorwa bitandukanye birimo kugorora ijwi, kwandika indirimbo, kuryoshya ibirori ( performance ) ndetse n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki nyarwanda Kelba kuri ubu wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza ya ULK agerageza kubifatanya n’umuziki nk’impano ye kandi akunda cyane.

Umusore ufite umwihariko mu kuririmbira abageni mu bukwe bwabo kuririmba mu buryo bwa live ndetse no gusubiramo zimwe mu ndirimbo zikundwa ibi bitwa karaoke mu ndimi mpuzamahanga.

Mu njyana aririmba harimo RnB, Afropop, afrobeat aho mu myandikire ye yibanda ku ndirimbo z’urukundo n’ubuzima busanzwe .Mu kiganiro yagiranye n’UMURYANGO twamubajije intego ye adusubiza ko ari ugukora cyane umuziki we ukamenyekana hirya no hino ku isi ndetse ko ataje gukora ihangana n’abamubanjirije.

Yaboneyeho no kutugezaho indirimbo ye nshya yise ’Ijana ku Ijana’ yakozwe na Producer Trackslayer mu buryo bw’amajwi aho yayikoze agendeye ku bwiza bw’abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda riba buri mwaka.

Yagize ati ” Nayikoze mu buryo bwo kwerekana umukobwa mwiza umeze nk’imbuto y’indobanure,umwiza imbere n’inyuma, ibisabwa byose urabyujuje .Physically,culturally,hopefully with a strong mind, uri mwiza 100% ibi byerekana ko ari bimwe mu bikorwa cyangwa imiterere y’umukobwa wakwifuzwa na buri umwe ndetse bagakundana ijana ku ijana aho nakomeje mvuga ko bigoye kubona umukobwa mwiza imbere n’inyuma gusa ngo uwo yaririmbye niwe ukwiye kwambikwa ikamba ry’umwamikazi, ukwiye kwitwa umukazana wa data.”

Twamubajije zimwe mu mvune abahanzi bakizamuka bahura nazo mu rugendo rwabo rw’umuziki maze atubwira ko ari byinshi gusa bimwe muribyo harimo nko kuba badahabwa agaciro kangana n’abahanzi bahanzi bafite aho bamaze kugera asaba ko nabo bajya bahabwa umwanya bakigaragaza kuko ngo aribo tafari rishya rizakomeza gusana muzika nyarwanda.

Yasoje asaba itangazamakuru ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda gukomeza kubatera ingabo mu bitugu nk’abahanzi bakizamuka mu rwego rwo gukomeza kuzana imbaraga nshya mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.