Muri ibi baruwa Nkurunziza yashinje u Rwanda guhungabanya umutekano w’ u Burundi rugabayo ibitero no gufasha abo Nkurunziza avuga ko ari inyeshyamba zishaka gutera u Burundi.
Perezida Nkurunziza yashinje u Rwanda ni ugucumbira abashatse ku muhirika ku butegetsi. Uretse icy’ ibitero 2 Nkurunziza yashinje u Rwanda ibindi birego birasanzwe ndetse u Rwanda rurabihakana.
Perezida Nkuruniza asabye iyi nama mu gihe tariki 30 Ugushyingo yasibye inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC bigatuma isubikwa.
Umunyamabanga wa Leta, muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga, ushinzwe Afurika y’ Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Burundi nibukomeza gusiba inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC rushobora gukurwa muri uyu muryano.
Ku ibaruwa Perezida Nkurunziza yandikiye Perezida Museveni asaba inama yo kwiga ku byo yise ibibazo biri hagati y’ u Rwanda n’ u Burundi, Nduhungirehe yagaragarije Igihe ko ntacyo yabivugaho.
Yagize ati “Inama yonyine yatumijwe ni inama isanzwe yo ku itariki ya 27 Ukuboza i Arusha. Niyo u Rwanda ruzitabira.”
Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi wajemo agatotsi kuva muri 2015.