Print

Jose Mourinho yabwiye Pogba icyo yakora kugira ngo yongere kubanza mu kibuga muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2018 Yasuwe: 1704

Mu mukino wo ku munsi w’ejo Manchester Ubited yanyagiye Fulham ibitego 4-1,Paul Pogba ntiyigeze akoreshwa byatumye benshi bibaza ku hazaza hed ndetse abanyamakuru babaza Mourinho icyo ari kuzira,ababwira ko Pogba afite imyumvire mibi itandukanye n’iyi kipe.

Mourinho yishimiye abakinnyi be ku munsi w’ejo

Yagize ati “Paul akwiriye kugira imyumvire imwe n’iya bagenzi be mu kibuga.Paul yaba umukinnyi mwiza.Afite ubushobozi bwo kuba umukinnyi mwiza.Ku mukino wa Valencia azabanza mu kibuga yereke buri wese ko ari umukinnyi w’igihangange.”

Pogba ntabwo ajya yugarira nkuko Mourinho aba yabimusabye,byatumye ahitamo kumushyira ku ntebe y’abasimbura burundu ndetse agiye kujya amukinisha mu mikino idafite icyo imaze nk’uyu wa Valencia muri UEFA Champions League.