Print

Robertinho yasabye abakinnyi ba Rayon Sports ikintu gikomeye mbere yo guhura na AS Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2018 Yasuwe: 3011

Robertinho yabwiye abakinnyi be ko umukino wa AS Kigali bagomba kuwutsinda kugira ngo bakomeze kwiruka ku gikombe cya shampiyona kuko APR FC na Mukura VS nta makossa barakora.

Yagize ati “Gutsinda AS Kigali biradufasha kugaruka mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.Ni umukino w’ingenzi ndetse abakinnyi banjye ndabasaba kwitanga ijana ku ijana kugira ngo tuwutsinde.”

Masudi Djuma arahura na Rayon Sports yahozemo ashaka kuyitsinda kugira ngo abone intsinzi ye ya mbere dore ko imikino 6 amaze gukina atarabona amanota 3.

Amakuru agera ku umuryango ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwazamuriye agahimbazamusyi abakinnyi kugira ngo batsinde uyu mukino w’ishyiraniro.

Rayon Sports irahura na AS Kigali kuri iki cyumweru, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mu mukino w’ishyiraniro utegerejwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.


Comments

hteoneste 9 December 2018

ikipeyacuizagitwara