Print

Amayeri Barack Obama yakoresheje umunsi atera ivi yamenyekanye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 December 2018 Yasuwe: 12169

Obama n’ umukunzi we baraganiriye arinako bifata neza, umukozi wo muri resitora yazaniye Michelle isahane ipfutse irimo impeta ya argent.

Michelle apfunduye abonye iyo mpeta ahita yikanga, arebye abona Barack Obama yamaze gupfukama amusaba kumuhereza ikiganza.

Michelle aherutse kuvuga ko impeta yasanze muri iyo sahane yabaye intambwe ya mbere y’ ikiciro cya kabiri cy’ urukundo rwe na Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika rugikomeje n’ uyu munsi.

Yagize ati "Abantu babona urukundo rwacu nk’ urudasanzwe ariko ugushyingiranwa kuragorana”

Mu gitabo "Becoming" cya Michelle Obama avuga ko iyo umuntu ucisha make ashakanye n’ umugore wisanzura ikibazo cyose kivutse mu rugo rwabo bakibonera igisubizo.

Iki gitabo kivuga ubuzima Michelle Obama yanyuzemo kiri mu bitabo biri kugurwa cyane , ndetse nicyo kiri imbere mu kugurishwa cyane.