Print

Natacha yanenze abakobwa biyambika ubusa kuri instagram nta nyungu babifitemo

Yanditwe na: Muhire Jason 9 December 2018 Yasuwe: 2737

Natacha Ndahiro ni umwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto akunze gushyira hanze benshi bita ko ashotorana kuri ubu ahamya ko kuba yaragiye kuri Instagram atabifite muri gahunda byamugiriye akamaro kenshi cyane bimuhuza n’abantu benshi.

Yatangaje ko ku ikubitiro yagiye kuri Instagram yayifunguriwe n’inshuti ye gusa ngo mu gihe kitarenze amezi 3 gusa yaramaze gukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 15 nibwo yatangiye gukoresha ururubuga ngo kuko ngo ubusanzwe ntiyakundaga gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Yakomeje avuga ko mu gihe kingana n’imyaka 3 akoresha uru rubuga rumaze kumugeza kuri byinshi birimo guhembwa amafaranga ,kwamamaza binyuze kuri konte ye ndetse n’ibindi bitandukanye birimo inyungu.

Abajijwe amwe mu mafaranga yahawe yavuze ko hari nk’uwigeze kumuha akabakaba 1500$ ngo amwamamarize igihe kingana n’amezi 3. Yongeyeho ko imbuga nkoranyambaga umuntu aramutse azikoresheje neza ko zamugeza kuri byinshi byiza kuko zifasha byinshi.

Mu kiganiro yakomeje agirana n’inyarwanda yavuze ko anenga bamwe mu bakobwa bayikoresha uko bitari aho yafashe urugero nko kubona umunyamideli Kim Kharadashian yashyize hanze ibiryo ari kurya ngo nawe ujye kumwigana nawe ubipostinga cyangwa ukabona yifotoje yambaye ubusa ari nko kwamamaza ikariso nawe ukamwigana ubikora ngo biriya ashatse yabireka.

Yagize ati” Ibishyirwa hariya aba ari ubuzima bwiza kuko hari nk’igihe umuntu akwereka ari kurya ibiryo byiza ,nago yakwereka ari kurya ibiryo bibi […] yego tujye twemera ubuzima tubayemo turi mu Rwanda turi mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere ntago rero ibintu dusakaza kuko nawe akenshi aba asakaza ho ibyiza ababikora babireka.”

Yasoje avuga ko bajya babikora babifitemo inyungu mu cyimbo cy kubikora nko kwiharabirakba bakora ibidakwiye kandi abo bigana babifitemo inyungu.