Print

Umugore yatangaje ko yatandukanye n’umuzimu bashyingiranywe muri 2014 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2018 Yasuwe: 3549

Uyu mugore wanditswe mu binyamakuru hafiya byose byo kwisi ubwo yagaragaraga yambaye imyenda y’abageni afite indabyo ahagaze ku Nyanja agiye gushyingiranwa n’uyu muzimu,yatangaje ko bemeranyije gutandukana nyuma y’imyaka 4 bari bamaze babana.

Amanda Sparrow Large yavuze ko yashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko n’uyu muzimu ukomoka muri Haiti ndetse ngo basezeranyijwe n’umupfumu ukomeye.

Uyu mugore yavuze ko uyu muzimu wamurongoye wishwe mu mwaka wa 1700 n’abantu wari wibye mu bwato ubwo bari mu Nyanja ngari.

Amanda Sparrow Large yabwiye abantu ko urukundo rwe n’uyu muzimu rwayoyotse ndetse aburira abantu ko bakwiriye kwirinda ibijyanye n’imizimu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Amanda yagize ati “Nagira ngo mbabwire ko urukundo rwanjye n’umuzimu rwarangiye.Ndabasaba ko mwakwitondera ibijyanye n’imizimu kuko ntabwo ari ibintu byo gukinisha.”

Amanda yavuze ko umuzimu wamurongoye witwa Jack ndetse wajyaga umusanga ku buriri igihe cyose yabaga aryamye ndetse wasaga n’umukara.