Print

Abanyeshuri bafite Virus ya SIDA muri Afurika y’ Epfo bashyizeho uburyo buhoraho bwo gusambana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 December 2018 Yasuwe: 6253

Ubu buryo bwitwa Tontine sexuelle, bakusanya amafaranga bakajya basura umuhungu nawe urwaye SIDA bagasambanirayo, ubutaha bakajya ahandi.

Umukobwa umwe muri iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko impamvu ibatera gusurana hagati yabo no gusambana hagati yabo ari uko abandi banyeshuri bigana babagendera kure.

Yagize ati "Buri munsi, tujya kuri umwe muri twe, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, tukaryamana nawe, ubutaha tukajya ku wundi nawe bikaba uko. Ni nko kuzenguruka. Twese tuba twanezerewe”

Guverinoma ya Afurika y’ Epfo, ibinyujije muri Minisiteri y’ Ubuzima yashyizeho komite zishinzwe kuzenguruka muri za Kaminuza zose zo muri iki gihugu zicukumbura iki kibazo kuko ababikora bibongerera ibyago byo kuzahazwa n’ icyorezo cya SIDA.

Muri Afurika y’ Epfo abantu barenga miliyoni 7 banduye Virus itera SIDA. Mu Banyafurika y’ Epfo 100 haba harimo 12 banduye SIDA. Mu bafite imyaka iri hagati ya 15- 49 abanduye ni 18%.