Print

Robertinho yaburiye abayobozi ba Rayon Sports bataramuha ibyo yabasabye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2018 Yasuwe: 2898

Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo gutsinda AS Kigali ko yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ibyo akeneye ariko bakaba batarabimuha ndetse nibikomeza gutya, nyuma y’amasezerano ye azarangira ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka,ashobora kuzisubirira iwabo muri Brazil.

Yagize ati “Naganiriye na perezida na komite ya Rayon Sports ariko nta cyemezo kirafatwa.Nirengagije amakipe menshi yanshakaga kugira ngo numvikane na Rayon Sports.Nibikomeza gutya ntihagire icyemezo gifatwa,mfite umuryango muri Brazil,nzahita nsubira mu rugo amasezerano yanjye narangira kuwa 25 Ukuboza 2018.”

Robertinho yahishuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramwongerera amasezerano bityo arambiwe gukorera mu cyuka gusa,ategereje ko amasezerano ye arangira kuri Noheli agahita yigendera aho bivugwa ko hari amakipe yo mu Barabu menshi amwifuza.

Robertinho yanze kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamwemereye kumwongerera amasezerano ndetse n’umushahara ariko ntiburamusinyisha ariyo mpamvu yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo Taliki ya 09 Ukuboza 2018 ko ashobora kuva muri iyi kipe nyuma ya Noheli nihatagira igikorwa.


Comments

KA.DO 10 December 2018

BAYOBOZI KO MWATUBWIYE KO BYOSE MWABIKEMUYE NONE UBU MURABONA IBI ATARIBYO BISUBIZA IKIPE INYUMA KOKO IBI BITUMA NTA KIZERE TUGIRIRWA RWOSE