Print

Gafotozi ukomeye wifotoje ari gusambanyiriza umukobwa hejuru ya Pyramide yo mu Misiri ari guhigwa bukware [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2018 Yasuwe: 3762

Ubushinjacyaha bwa Misiri bwatangiye guhiga bikaze cyane uyu munya Denmark nyuma y’amashusho uyu mugabo yashyize kuri You Tube ari gusambanya uyu mukobwa utaramenyekana kuri Pyramide.

Iyi video yo kuri You Tube yahise isibwa ariko abantu bari bayifashe bahita bongera kuyikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye byatumye Abarabu barakara batuka uyu mugabo karahava ndetse basaba ko uyu gafotozi yahigwa agacibwa umutwe.

Iyi foto yaciye ibintu,uyu Gafotozi yayishyize mu mashusho yandi yashyize kuri Website ye ndetse iyi Pyramide yasambaniyeho imaze imyaka 4,500 yubatswe.

Uyu gafotozi yanditse kuri iyi Foto ati “Mu mpera z’Ugushyingo 2018,njye n’inshuti yanjye twuriye Pyramide ikomeye ya Giza.Kubera gutinya abarinzi sinafashe amashusho y’amasaha twamaze turi hejuru yayo”.

Minisitiri w’intebe wa Misiri yamaze kuvuga ko bamaze gushyikiriza ikirego ubushinjacyaha kugira ngo uyu gafotozi atabwe muri yombi.

Benshi bibajije ukuntu uyu mugabo yageze ku gasongero k’iyi Pyramide akahasambanira kandi bitemewe kuhegera kuko harindwa n’abapolisi.