Print

Yamenye ko Fiancé we amutendeka habura amasaha make ngo bage gusezererana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 December 2018 Yasuwe: 3828

Casey yabwiye itangazamakuru ko ubwo yari arimo anywa ikirahure cy’ inzoga yakiriye ubutumwa kuri Whatsapp bw’ umukobwa atazi. Bwari ubutumwa buherekejwe n’ amafoto ya Alex ari kumwe n’ uyu mukobwa wohereje ubwo butumwa.

Bwari ubutumwa bubaza Casey niba agiye gushyingiranwa na Alex. Uwohereje ubu butumwa yagize ati “Njye sinashyingiranwa nawe”

Uwohereje ubu butumwa yafotoye ikiganiro yagiranye na Alex. Aho Alex yasebyaga Casey agaragaza ko nta bwenge agira.

Ati “Iyi week-end biraza kuba ari bishyushye. Umubiri urandyohera. Iyo niba umukunzi wanjye aba azi ubwenge nkawe”

Yakomeje agira ati “Ndagukumbuye, sinjya ndekerera gutekereza ukuntu dukora imibonano muzabitsina kuko uri uwa mbere”

Casey amaze gusoma ubu butumwa uwo yitaga umukunzi we yari yoherereje undi mukobwa nyamara buracya bajya gusezerana yahise aturika ararira.

Casey ati “Narahagurutse njya mu rugo, mbwira ababyeyi banjye, inshuti zanjye ishyano ngushyije, mbabwira ko Alex maze imyaka 6 mutekereza uko atari”

Casey avuga ko ari ababyeyi ari inshuti nta n’ umwe wigeze ashaka kumva ibyo avuga ngo ahubwo bose bamupfukaga umunwa ngo aceceke.

Ati “Nabasomeye ubwo butumwa, ijambo kurindi, mbere n’ amafoto ya Alex n’ uwo mukobwa bari mu byishimo by’ urukundo nuko babona kunyumva ubukwe turabuhagarika”