Print

Umukecuru w’imyaka 60 ari kurira ayo kwarika kubera kuribwa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda n’umupfubuzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2018 Yasuwe: 5640

Diane Peebles yemeye guha aka kayabo uyu mupfubuzi w’umunya Sri Lanka witwa Priyanjana De Zoysa mu mwaka wa 2012 ndetse ahita ata umuryango we mu Bwongereza amusanga muri iki gihugu barabana ariko aherutse kuraswa n’abagizi ba nabi,bamaze kumara aka kayabo none uyu mukecuru ari gusabiriza.

Uyu mukecuru yabwiye abanyamakuru ko yavumbuye ko uyu musore Priyanjana De Zoysa yari afite undi mugore w’imyaka 18 nyuma y’iminsi mike amuguriye inzu ndetse n’imodoka ya taxi voiture yo kujya atwara abagenzi akava muri Hoteli.

Diane yahuriye na Priyanjana muri Hoteli yakoragamo ubwo yari yasuye Sri Lanka mu mwaka wa 2011 niko kugirana ibiganiro birangira amusabye ko babana nawe asubira muri Scotland agurishe ibyo yari atunze byose ngo asange uyu mupfubuzi amurya utwo yari afite aratumara.

Priyanjana yarashwe umwaka ushize n’amabandi bivugwa ko yashakaga kumwambura amafanga yari afite gusa uyu mukecuru yari yamaze kumenya ko uyu mupfubuzi we yari afite unsi mugore.

Diane yashyingiranywe na Priyanjana mu mwaka wa 2012 ntiyahita amusanga muri Sri Lanka ngo babane kugeza muri 2015 ubwo yagurishaga inzu ye ndetse n’udufaranga yahawe nk’imperekeza mu kazi,umupfubuzi aratumira.

Uyu mukecuru wagarutse muri Scotland mu kwezi gushize abifashijwemo n’inshuti ye yamwoherereje itike, ari kurira ayo kwarika kuko nta kintu asigaranye cyane ko ibintu byose uyu mupfubuzi yabiriye akabimara ibindi akabyihera uyu mugore we wundi.

Diane yagize ati “Inshuti n’abavandimwe bambujije kujya muri Srli Lanka ndabyanga mbabwira ko njye nawe dukundana kandi mukunda cyane.Uba injiji cyane iyo wakunze.Ubu nta kintu mfite,ntunzwe n’udufaranga duke tw’imperekeza nahawe ku kazi.Inzu namuguriye iracyahari nzasubira muri Sri Lanka ndebe ko banyemerera ko nyigurisha.

Diane yagiriye inama abagore yo kudakundana n’abasore bakiri bato b’abanyamahanga kuko bakunda abazungu babakurikiyeho amafaranga gusa.